KURONDERA
Ikirŭndi kū ngurukanabumenyi


Icyampa akana kari amanyama
Nkagira n'akandi kari amaguru
Nkabitumira kuri Muhinzi
Umwe wahembuje abagesha
Agahinda abagisha
Abo i Mwima na Mushirarungu

Uti gira utabare
Yarose inka zamaze impengeri ku mutemeri
Isake zitakibika inkokokazi zitagitera

Uti gira utabare bwangu
Yarose ya Nyambarabishahu yongeye guhabwa umurishyo
Bene Sebahinzi bongeye kuyikaramirizwa

Uti gira utabare
Interanyabagabo yabagezemo
None barumuna na bakuru bawe mugiye kumarana

Uti gira utabare
Nshimutamugabumwe wanganye na mwene Bishingwe yahashinze ibirindiro
None uduhunda tugiye guhenera ijuru

Uti gira utabare
Yarose ababyeyi bagiye gucura imiborogo
Ndetse abana basigaye ari imfubyi gusa gusa

Yeee bene se bararuriye tabara
Yeee bene se bararutanze tabara

Naje Ndorwa Mayaga
Mvuye u Mutara wose
Nyura u Buliza u Bwanacyambwe
Naje u Buganza no mu Bugesera
Yemwe i Gisaka cyose nakigenze

Hose ntwari nasanze bene Sebahinzi ari bo bamarana

Naje u Buyenzi u Bwanamukari
Naje u Busanza no mu Bufundu
Naje Nduga ndenze u Budaha bwose
Naje u Bumbogo no mu Bukonya
U Bugoyi bwose nabugenze

Hose ntwari nasanze bene Sebahinzi ari bo bamarana

Icyampa akana kari amanyama
Nkagira n'akandi kari amaguru
Nkabitumira kuri Muhinzi
Umwe wahembuje abagesha
Agahinda abagisha
Abo i Mwima na Mushirarungu

Uti gira utabare
Yarose inka zamaze impengeri ku mutemeri
Isake zitakibika inkokokazi zitagitera

Uti gira utabare bwangu
Yarose ya Nyambarabishahu yongeye guhabwa umurishyo
Bene Sebahinzi bongeye kuyikaramirizwa

Uti gira utabare
Interanyabagabo yabagezemo
None barumuna na bakuru bawe mugiye kumarana

Uti gira utabare
Nshimutamugabumwe wanganye na mwene Bishingwe yahashinze ibirindiro
None uduhunda tugiye guhenera ijuru

Uti gira utabare
Yarose ababyeyi bagiye gucura imiborogo
Ndetse abana basigaye ari imfubyi gusa gusa

Yeee bene se bararuriye tabara
Yeee bene se bararutanze tabara

Naje Akanage k'Abashakamba
Ubwishaza bwose nabugenze
Naje Rusenyi na Nyantango
I Kinyaga cyose nakigenze

Hose ntwari nasanze bene Sebahinzi ari bo bamarana

Icyampa akana kari amanyama
Nkagira n'akandi kari amaguru
Nkabitumira kuri Muhinzi
Umwe wahembuje abagesha
Agahinda abagisha
Abo i Mwima na Mushirarungu

Uti gira utabare
Yarose inka zamaze impengeri ku mutemeri
Isake zitakibika inkokokazi zitagitera

Uti gira utabare bwangu
Yarose ya Nyambarabishahu yongeye guhabwa umurishyo
Bene Sebahinzi bongeye kuyikaramirizwa

Uti gira utabare
Interanyabagabo yabagezemo
None barumuna na bakuru bawe mugiye kumarana

Uti gira utabare
Nshimutamugabumwe wanganye na mwene Bishingwe yahashinze ibirindiro
None uduhunda tugiye guhenera ijuru

Uti gira utabare
Yarose ababyeyi bagiye gucura imiborogo
Ndetse abana basigaye ari imfubyi gusa gusa

Yeee bene se bararuriye tabara
Yeee bene se bararutanze tabara

- Yemwe kwa Biryabayoboke muraho? Kwa Biryabayoboke muriho?

- Ninde wokagira Imana?

- Ni Mutabazi.

- Injira. Mutaba! Ko watinze? Jye narinzi ko utakije. Ng'aka akarago icara.

- Mba nageze ino kare... mba nageze ino kare ariko amayira ntameze neza.

- Mmm...
- Mmm.

- Bene Sebahinzi baricana barasenyerana barasahurana yewe Biryabayoboke sinakubwira ibisigaye muri uru Rwanda.

- Yewe ngaho rero zihe ubuhoro maze nkurebere.

- Mmm hu! Ubuhoro! Ubuhoro mu Rwanda ubuhoro ku barutuye ubuhoro ku muryango mugari wa Sebahinzi. Maze Biryabayoboke mwana wa mama ukambwira imvano n'umwiryane... Maze Biryabayoboke mwana wa mama ukambwira imvano y'uyu mwiryane muri bene Sebahinzi, muri bene data bagiye kumarana ukanshakira intsinzi yatsinda aya macakubiri ari hagati ya bene Sebahinzi akagarura amahoro mu Rwanda.

- Iheeee! Araseka araseka Mutabazi muhinzi mwene Sebahinzi agira impagarike ntakenyuka si igikenyeri si igihezabugingo si inyama ya Nyamunsi. Mutabazi ntafatwa n'ibibi ntarumwa n'inshira kandi ntasomwa n'umuzimu utera aturutse ishyanga.

Naraziraguye mu Basindi n'Ababanda
Naraziraguye mu Bega n'Abazigaba
Naraziraguye mu Bagwena n'Abagesera
Naraziraguye kwa Rurengamihizi n'itabi ryari risigaye mu kibindi nibariguhe.

Iheee! Naraziraguye ndagurira umuhutu Mashira wa Sebugabo wa hariya i Nyanza muragurira ko umukobwa bamushyingiye atari umugore gusa ko ahubwo ari intasi yo kugira ngo bazabone uko bamwica.

- Intasi rwose!

- Yanze kubahiriza ibyo namubwiye abe bose bashirira ku icumu.

Naraziraguye ndagurira Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo Makwaza
Naraziraguye ndagurira Benginzage Nyagakecuru hariya mu Bisi bya Huye mubwira ko ihene bamuragirira ari umutwe we bashaka.

Bwarakeye baramwivugana da!

- Baramwivugana!

- Bamugize umwe rwose!

Naraziraguye ndagurira Gisurera wa Nsutiye hariya Bunyambiriri
Ndagurira Ndagano umuhinza w'u Bukunzi n'u Busozo.
Naraziraguye ndagurira umuhutu Nziramuramira mubwira ko Ruganzu ataje kuba umuja ko ahubwo ari umubisha w'umutasi atunze mu ngabo ze.

Yanze kubahiriza ibyo namubwiye abe bose Ruganzu abamarira ku icumu.

- Abamarira ku icumu ha!

Naraziraguye ndagurira Ndungutse
Ndagurira Basebya ba Nyirantwari hariya mu Ndorwa

- Yego ra!

- Mbabwira ko bagambaniwe ko bagiye kwicwa Rukara akabambwa.

- Rukara akabambwa!

- Bwarakeye biraba da!

- Ba... Baramumanika!

- Naraziraguye ndagurira Mbonyumutwa ndi kumwe n'igihangange Habyarimana Yozefu Gitera igihugu kigeze mu mahina. Induru ivugiye Byimana impuruza yumvikana i Kanyanza ka Ndiza icyo gihe bene Sebahinzi bishyize hamwe intsinzi mbahaye ibabera umutsindo uburetwa n'ubucakara bigenda nka nyomberi.

- Bigenda nka nyomberi rwose!

- Iheee! Mutaba! Mutabazi oroshya nawe ngushakire imvano n'intsinzi. Iheee! Mpinga yanjye ntuntetereze nshakira imvano y'umwiryane n'amacakubiri muri bene Sebahinzi. Ushake imvano ya... yagarura amahoro hano mu Rwanda.

Hi! Dore imvano Mutaba: Ibi byago byose murimo biraterwa n'uriya muzimu utera aturutse ishyanga. Ariko ahanini biraterwa n'ubujiji n'inda nini bya bamwe muri bene Sebahinzi.

- Inda nini ndakakubura!

- Mbe Mutabazi uyu muzimu ko afite amayeri menshi turabikika dute?

- Kandi niko!

- Turabikika dute Mutabazi?
Ahubwo iyo utagera hano ko kari kabaye!
Dore ng'uyu yigize umugore
Ng'uriya kandi abaye umukobwa
Dore ng'uyu yigize umwana mu rugo Mutaba!
Dore kandi abaye ikirura
Dore ng'uyu yigize umuhinzi ariko isuka ayikwikiye mu rwubati.

- Mu rwubati!

Mbe Mutaba! Uyu muzimu ariyuburura!
Dore ng'uwo ruswa ayisasakaje mu bisahiranda!
Dore ng'uwo yabaye muramu wa Ntibibuka
Dore kandi abaye umukwe wa Mbonabihita.

Mbe Mutaba! Dore ng'uriya sinzi mwene Sebahinzi ashukisha inka!
Mutaba nubwo uyu muzimu afite amayeri menshi

- Yego Ye

Igishimishije cyane ni uko izi nzuzi zanjye zayavumbuye yose. Kumutsinda biroroshye cyane rwose. Turamutsinda tunamuhadike.

- Tumuhadike rwose!

- Dore intsinzi: Fata inkombe uyishyire ku mureko
uhamagare bene Sebahinzi bose baze mbahe intsinzi.

Bahamagare Mutaba!

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Uburetwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi
Byari byarazambaguje rubanda
Ibyo byaciwe ruhenu kera
Yewe rubanda nyamwinshi murabe maso
Kandi bene Sebahinzi nimwihuze
Iryo shyano ryogahera ishyanga
Ntwari ritazagaruka mu Rwanda

- Nibaze! Bene Sebahinzi bagomba kumenya ko uru Rwanda rugizwe n'uturere twinshi, kandi ko utwo turere ari two tugira u Rwanda rugari rutuwe n'Abanyarwanda. Bene Sebahinzi bagomba kumenya ko abo Banyarwanda batuye u Rwanda barimo amoko atatu: Gahutu Gatwa na Gatutsi. Ibyo ntibihinduka rwose.

- Ibyo ntibihinduka!

- Twese tugomba kwemera ko ntawasabye kuvuka ari Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi.

- None se!

- Bityo tukemera ko ntawe usumba undi tukemera ko ntawe ugomba kuryamira undi kandi ko inyungu za rubanda nyamwinshi ari zo zigomba gushyirwa imbere.

- Rwose!

- Ayiiiiiiiiiiiiiiii! Ayiiiiiiiiiiiiiiii!

- Bahamagare rwose bene Sebahinzi baze mbahe intsinzi.

- Yeyewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Uburetwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujiishi
Byari byarazambaguje rubanda
Ibyo byaciwe ruhenu kera
Yewe rubanda nyamwinshi murabe maso
Kandi bene Sebahinzi nimwihuze
Iryo shyano ryogahera ishyanga
Ntwari ritazagaruka mu Rwanda

- Nibaze! Mwene Sebahinzi uwo ari we wese atiriwe areba ishyaka rye agomba kumenya akamaro n'ibyiza by'umurage rubanda nyamwinshi dukesha revolisiyo ya 59. Uwo murage rero ugomba kurindwa ntuhunguke ahubwo abo wagiriye akamaro tukawusigasira tukawusingiza ubuziraherezo tukazawuraga ubuvivi n'ubuvivure.

- Ayiiiiiiiiiiiiiiii! Ayiiiiiiiiiiiiiiii!

- Hamagara rwose bene Sebahinzi baze mbahe intsinzi.

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Uburetwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi
Byari byarazambaguje rubanda
Ibyo byaciwe ruhenu kera
Yewe rubanda nyamwinshi murabe maso
Kandi bene Sebahinzi nimwihuze
Iryo shyano ryogahera ishyanga
Ntwari ritazagaruka mu Rwanda

- Nibaze! Bene Sebahinzi bagomba kumenya ko Inkotanyi ziramutse zitsindishije amasasu uretse ko bidashoboka amashyaka barimo yose yazima burundu abayarimo bagashirira ku icumu nk'uko abahinza b'Abahutu bashiriye ku icumu mu gitondo Umututsi agacyuza imihigo agira ati: "Harabaye ntihakabe hapfuye imbwa n'imbeba hasigaye inka n'ingoma". Aho ntituhibuka rwose.

- Aho ntibahibuka we!

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Uburetwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi
Byari byarazambaguje rubanda
Ibyo byatawe ruhenu kera
Yewe rubanda nyamwinshi murabe maso
Kandi bene Sebahinzi nimwihuze
Iryo shyano ryogahera ishyanga
Ntwari ritazagaruka mu Rwanda

- Babwire baze rwose! Bene Sebahinzi bagomba kumva ko rubanda nyamwinshi bagomba kwishyira hamwe bakaba impuzamugambi koko kugira ngo inyungu zabo zidahohoterwa. Bene Sebahinzi rero bagomba gushyigikira byimazeyo ingabo z'igihugu bakitanga batizigamye byaba ngombwa bose bakazinjiramo kugira ngo barengere urwababyaye n'ubusugire hwa Repubulika.

- Ayiiiiiiiiiiiiiiii! Ayiiiiiiiiiiiiiiii!

- Bahamagare rwose bene Sebahinzi baze!

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Uburetwa, ubucakara, ikiboko, shiku n'umujishi
Byari byarazambaguje rubanda
Ibyo byatawe ruhenu kera
Yewe rubanda nyamwinshi murabe maso
Kandi bene Sebahinzi nimwihuze
Iryo shyano ryogahera ishyanga
Ntwari ritazagaruka mu Rwanda

- Nibaze! Bene Sebahinzi yaba Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi nta n'umwe ugomba kwibeshya cyangwa ngo anarote mu nzozi ko yafata ubutegetsi akoresheje intwaro. Bene Sebahinzi rero nimusabe ko amatora yategurwa kandi akaba vuba na bwangu kuko intwari zagaragaye. Abakunda u Rwanda baragaragaye abanzi b'amahoro mwarabiboneye, ba Bakubiramuyabo na ba Kirumirahabiri mwarababonye. Nimusabe amatora rero kandi uzabaha ruswa muzayirye ibanga ryanyu riri ku mutima abo muzatora murabazi.

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Dushyigikiye demokarasi isesuye izira uburyarya
Demokarasi izira amasasu
Demokarasi izira amacenga
Maze rubanda nyamwinshi tubone urubuga
Rwo kwihitiramo abayohozi
Kandi byange bikunde tuzatsinda

- Nibaze! Bene Sehahinzi bagomba kumenya ko muri iyi nkubiri turimo yo gushimangira Repubulika na demokarasi isesuye rubanda nyamwinshi ari bo batanga ubutegetsi biciye mu matora azira uburyarya. Ikigaragaza demokarasi nyayo si amasasu si uhuriganya.

- Mmmm

- Abayobozi abaturage bashaka babagaragariza mu matora asesuye azira uburyarya.

- Rwose!

- Nimusabe amatora rero!
Nihatorwa Umuhutu twemere atuyobore. Eeee!
Nihatorwa Umututsi twemere atuyobore. Eeee!
Nihatorwa Umutwa twemere atuyobore

- Twemere atuyobore!

- U Rwanda ni urwacu uko turi batatu twese ntawe usumba undi!

- Iheee! Mutaba ndaragura simvura nyamunsi!

- Oya kuragura byo urabizi rwose!

- Nta n'ubukingo mbatse ahubwo muzakurikize ibyo mbabwiye gusa.
Hamagara rwose bene Sebahinzi baze bivuze!

- Mbe yewe Mbwirabumva Mbwirabumva!

- Turi maso turakumva turakumva turakumva ye!

Dushyigikiye demokarasi isesuye izira uburyarya
Demokarasi izira amasasu
Demokarasi izira amacenga
Maze rubanda nyamwinshi tubone urubuga
Rwo kwihitiramo abayohozi
Kandi byange bikunde tuzatsinda

Dushyigikiye demokarasi isesuye izira uburyarya
Demokarasi izira amasasu
Demokarasi izira amacenga
Maze rubanda nyamwinshi tubone urubuga
Rwo kwihitiramo abayohozi
Kandi byange bikunde tuzatsinda

Dushyigikiye demokarasi isesuye izira uburyarya
Demokarasi izira amasasu
Demokarasi izira amacenga
Maze rubanda nyamwinshi tubone urubuga
Rwo kwihitiramo abayohozi
Kandi byange bikunde tuzatsinda

Bikindi Simoni Bikindi

INDIRIMBO ZO HIRYA NO HINO

INDIRIMBO ZO HIRYA NO HINO

Agahogo k'Abarundi
Indirimbo zo mu Rwanda (Inyarwanda)
Indirimbo zo muri Tanzania (Bongo Flava)
Izindi ndirimbo
*Lyrics = Amajambo y'indirimbo
Kurondera indirimbo

Mu kurondera indirimbo canke umuririmvyi rukana, wandika ijambo wibaza ko riri mu mutwe w'indirimbo urondera canke izina ry'umuririmvyi aho handitse «Rondera indirimbo ....», hanyuma ugaca ufyonda ku kamenyetso ko kurondera.

ITEGEREZE NEZA

Mu kurondera si ngombwa ngo wandike ijambo ryose. Urashobora kwandika agace (itsitso) kari mw'ijambo urondera.

Akarorero: Nk'ubu ushatse kurondera indirimbo zerekeye ijambo umukobwa, ha kwandika umukobwa andika gusa kobwa, duca tukurondera indirimbo zirimwo umukobwa, abakobwa, bakobwa, mukobwa, ... ⇒ Mukobwa ndagowe, Gakoni k'abakobwa, Bakobwa b'i Kigali, ...

  ITEGEREZE NEZA
Uru rurimbo n'amajambo yarwo biri mu rurimi rw'ikinyarwanda. Si ikirundi.

  Kukera iki inyandiko, indirimbo canke ibiganiro bitari mu kirundi?

KARISHA UBWENGE ni igice twahariye ibibazo bitandukanye vyerekeye ikirundi canke Uburundi.
ABARI KU MURONGO

Muri aka kanya, hari abantu 14 ku murongo.

NI GIHE KI?
UTC (GMT)
Gitega
Brisbane

Bukêbuké bukomeza igihonyi

Abarundi barayamaze bati: "Bukêbuké bukomeza igihonyi" kandi ngo "Uwutárahera aba arahékenya".

Turacari mu bikorwa vyo gutunganya «IKIRUNDI KU NGURUKANABUMENYI» twongera dutororokanya ivyigwa, imigenzo, imigani, n'ibindi vyinshi bijanye n'ikirundi, Abarundi n'Uburundi.

Si igikorwa coroshe cane! Kubw'iyo mpamvu hariho vyinshi tutarashira ng'aha ku ngurukanabumenyi.

Muraheza mutwihanganire! Bukebuke bukomeza igihonyi, mu misi ya vuba bizoba vyabashikiriye.


Tuboneyeho kano kanya ngo tugusabe niba hari amakos(h)a wabonye canke hari ibintu vyerekeye ikirundi, Uburundi canke Abarundi woba wipfuza ko twoshirako (indirimbo, n'ibindi), utwandikire ikete muravyo kuri: info@ikirundi.org canke uduhamagare canke uturungikire ubutumwa ukoresheje WhatsApp: +61469365309.
2023 Ikirundi ku ngurukanabumenyi
        Guterera umugambi w'ikirundi ku ngurukanabumenyi
Fyonda kuri ako kamenyetso   tukubwire uburyo ushobora guterera uyu mugambi w'ikirundi ku ngurukanabumenyi.

Rindira gato...