Iteka mpora nibaza icyo mwazize
Kandi nkanibaza icyo na bariya bungutse
Iyewewe kikanyobera
Genda Mibirizi ukuntu wari nziza
Wari utuwe n'abeza wari utatswe n'ibyiza
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
Padiri Boneza na Kanyabusozo
Yewewe na Nsengiyumva
Rwamukwaya na Kayumba
Kayibanda na Nsabimana
Murwanashyaka na Gashugi
Bukeri na Sinayobye
Bayiro na Marisore
Nzeyimana na Kamanzi
Nkundabatware na Kajanja
Bayitayire na Gahigi
Nzitabakuze na Kayiranga
Rwaburindi na Kageme
Abo bose n'imiryango yabo
Hasigaye ingerere
Imivu yatembye imigezi igukikije
Nka Nyagataka , Katabuvuga ndetse na Njambwe
Naho Nangumurimbo, Henambogo na Cyamudongo
Inkongoro zarashishe
Genda Mibirizi ukuntu wari nziza
Wari utuwe n'abeza wari utatswe n'ibyiza
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
Rucamubyuma na Kanyeperu
Baragahorana na Nzeyimana
Mwalimu Gakwaya na Hitimana
Gasore na Nzeyimana
Nzanywayimana na Ndabona
Tabaro na Ndayambaje
Mugemangango na Gasarasi
Mukankusi na Kayihura
Kamashabi na Gatwa
Mihigo na Gasamagera
Gasana na Modeste
Abo bose n'imiryango yabo
Hasigaye ingerere
Mfura mwigendeye tukibacyeneye
Ndahamya ko aho mwagiye ubu harasusurutse
Naho twebwe mwasize twarasuherewe
Genda Mibirizi ukuntu wari nziza
Wari utuwe n'abeza wari utatswe n'ibyiza
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
Mwalimu Ntagungira na Mpozenzi
Nyirikazima na Nzeyimana
Munyangeyo na Mubirigi
Muzuka na Ndayishimiye
Fureri Ngamije na Ntivunwa
Rucyaha na Nyirandege
Mwalimu Kayonga na Kambanda
Macoko na Niyonzima
Nigirente na Habarurema
Karekezi na Gatera
Mbasha na Ruzindana
Ruzibiza na Sezari
Harindintwari na Sezirahiga
Nzeyimana na Senderi
Nzamwita na Njyeza
Gakwavu na Mushampenzi
Abo bose n'imiryango yabo
Tubifurije iruhuko ridashira
Ba bapfakazi na za mpfubyi
Imiryango yanyu n'inshuti zanyu
Ntiduteze na rimwe kuzabibajyirwa
Oya aaaahaaa ntitwabibajyirwa
Twese ababakundaga turabasabira
Tubifuriza iruhuko ridashira
Murihorane iteka
Twizeye ko tuzabonana
Genda Mibirizi ukuntu wari nziza
Wari utuwe n'abeza wari utatswe n'ibyiza
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo
None ubu wasigaranye imfubyi n'amatongo